Public Health Facilities are authorised to treat COVID-19


 

Kigali, January 16, 2021 — Following recent increase of Covid-19 cases in various parts of the country, the Ministry of Health has authorised all public health facilities (all health centres, district hospitals, provincial hospitals, University teaching hospitals and Rwanda Military Hospital) to Covid-19 treatment.

Community Health workers will continue to monitor Covid-19 patients in their homes (Home-based Care).Representatives of all public health facilities have been authorized to provide necessary medical care to Covid-19 patients using medical insurance. 

Note: The cost of covid-19 test is not included in the services provided by the insurance companies. However, patients presenting symptoms will continue to be tested for free when requested by a doctor.

 

– END–

For more information call:

Julien M. Niyingabira, the sposkeperson of the Ministry of Health, Tel: +250788606072, Email: julien.niyingabira@rbc.gov.rw  

 

 

 

 

Minisiteri y’Ubuzima yatanze uburenganzira bwo kuvurira COVID-19 mu mavuriro ya Leta

----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Kigali, 16 Mutarama 2021 — Nyuma y’uko imibare y’abandura Covid-19 igenda izamuka mu turere twinshi tw’igihugu, Minisiteri y’Ubuzima yafashe icyemezo cy’uko kuvura Covid-19 bitangira gukorerwa no mu mavuriro yose ya Leta, ni ukuvuga ibigo nderabuzima byose, ibitaro by’uturere, ibitaro by’intara, ibitaro bya kaminuza n’ibitaro bya gisirikare i Kanombe.

Urwego rw’abajyanama b’ubuzima rurakomeza kwifashishwa mu gukurikirana abarwaye Covid-19 bitabwaho bari mu ngo zabo (Home-based Care)

Abahagarariye amavuriro ya Leta bose bakaba basabwe gutangira gutanga ubuvuzi bukenewe ku barwayi ba Covid-19 kandi bakabwishyuza hifashishijwe ubwishingizi bw’indwara basanzwe bivurizaho no ku zindi ndwara.

Icyitonderwa: Ikiguzi cy’ibizamini bya covid-19 cyo ntikiri muri serivisi zishingirwa n’ibigo by’ubwishingizi. Icyakora abarwayi bagaragaza ibimenyetso bazakomeza gukorerwa ibizamini ku buntu mu gihe babisabwe na muganga.

 

– IHEREZO –

Ku bindi bisobanuro mwahamagara:

 

 

Julien M. Niyingabira, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Tel: +250788606072, Email: julien.niyingabira@rbc.gov.rw