Ibimenyetso cyangwa ibindi bigaragaza uwarwaye COVID-19 harimo ibyoroheje, ibikabije ku buryo umuntu aremba noneho ku ndunduro bikagera aho imuhitana. Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira:

  • Kugira umuriro
  • Kugira inkorora ikakaye
  • Guhumeka nabi
  • Ibindi bimenyetso byayo ni ukubabara mu muhogo, kurwara ibicurane, kubabara mu mubiri cyangwa guhinda umushyitsi

Ugereranyije ibimenyetso bya COVID-19 n’ibimenyetso by’izindi virusi zo mu muryango umwe nka MERS-CoV, ibimenyetso bya COVID-19 bishobora kugaragara vuba cyane kuva ku minsi 2 kugera kuri 14 umuntu ahuye n’iyo virusi.

Niba warageze mu gihugu cyagaragayemo iyo ndwara, ukaba unagaragaza ibimenyetso byayo, hamagara umurongo utishyurwa 114 kugira ngo baguhuze n’abaganga baguhe ubufasha bwihuse.

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama