Ingamba zigamije kwirinda ku bantu bakoreye ingendo mu bihugu COVID-19 yagaragayemo mu minsi 14 ishize kandi ikaba ikomeje kwiyongera.

  • Niba wumva utameze neza ugomba kwiha akato mu rugo iwawe. Niyo waba ufite ibimenyetso byoroheje by’indwara nko kugira umuriro udakabije ( kuva kuri 37.3 kuzamura), kugira ibicurane byoroheje cyangwa kuribwa umutwe, ugomba kuguma mu rugo kugeza ukize.
  • Niba ukomeje kugira ibimenyetso by’indwara bikomeye harimo kugira umuriro, gukorora, guhumeka nabi ugomba gusaba ubufasha ku ivuriro rikwegereye.Urasabwa kumenyesha abaganga ingendo uherutsemo cyangwa abagenzi wahuye na bo.

Uko wakwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19

Niba urwaye COVID-19 cyangwa ukekwaho kugira ibimenyetso byayo, wakurikiza aya mabwiriza kugira ngo wirinde kuyikwirakwiza mu rugo iwawe no mu bandi baturage.

  • Niba wumva ufite ibimenyetso, ugomba gusaba ubufasha kwa muganga hanyuma ukabasobanurira ibyo urugendo uherutsemo.
  • Irinde kwegera abandi, ntujye ku kazi, ku ishuri, ku isoko, ku rusengero kandi wirinde kugenda mu modoka zitwara abagenzi n’abantu benshi;
  • Ntiwemerewe kujya mu rugendo niba ufite ibimenyetso by’iyo ndwara. Ihamire mu rugo hanyuma usabe ubufasha kwa muganga.
  • Niba wumva ufite ibimenyetso by’iyo ndwara, ukaba ubana n’abandi mu rugo, ugomba kujya mu cyumba cya wenyine, byashoboka ukagira ubwiherero bwawe wenyine.
  • Ntugasangirire n’abo mubana mu rugo ku masahani amwe, ntugakoreshe ibirahuri n’ibikombe n’ ibindi bikoresho byo ku meza bikoreshwa n’abo mubana, ntimugasangire isume, imisego imwe cyangwa ibindi bikoresho byo mu rugo. Iyo umaze kubikoresha urabyoza ukoresheje amazi meza n’isabuni.
  • Ugomba kwambara agapfukamunwa niba ubana n’undi muntu mu cyumba kimwe cyangwa ugiye kwa muganga.
  • Niba ukorora cyangwa witsamuye, pfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro hanyuma uhite ukajugunya ahabugenewe, ushobora gukoresha akaboko cyangwa igice cy’imbere y’inkokora hanyuma ugahita ukaraba intoki n’amazi n’isabuni mu gihe cy’amasegonda nibura 20. Niba udafite amazi n’isabuni koresha arukoro yagenewe guhanagura intoki iri ku kigero cya 60%. Irinde kwegera amatungo abana n’abantu mu rugo n’andi yose igihe cyose urwaye.
  • Niba ibimenyetso bikomeje kwiyongera, ukaba ufite ikibazo cyo guhumeka ugomba gusaba ubufasha kwa muganga. Hamagara telefoni itishyurwa 114, cyangwa ubimenyeshe umujyanama w’ubuzima, cyangwa ivuriro rikwegereye.
Uko wakwifata uramutse wegereye bya hafi umuntu urwaye COVID-19

Niba wumva waregereye bya hafi umuntu byagaragaye ko yanduye COVID-19 cyangwa akaba ayikekwaho ategereje igisubizo cy’ibizamini, ugomba gukurikiza ibi bikurikira:

  • Ugomba gukurikirana ubuzima bwawe kuva ku munsi wa mbere uhura na we kugera ku munsi wa 14
  • Ugomba kugenzura ko ufite ibimenyetso bikurikira:
    • Kugira umuriro
    • Gukorora cyane
    • Guhumeka nabi
    • Kugira ibindi bimenyetso by’iyo ndwara nko kubabara mu muhogo, kurwara ibicurane, kubabara mu mubiri wose cyangwa gutengurwa
  • Niba ugize kimwe muri ibi bimenyetso, hita usaba ubufasha ku baganga
    • Hamagara umurongo utishyurwa 114 cyangwa ubimenyeshe umujyanama w’ubuzima cyangwa ivuriro rikwegereye kandi ubamenyeshe niba hari umuntu wegereye bya hafi akaba yaranduye COVID-19 cyangwa se ayikekwaho akaba ategereje ibisubizo by’ibizamini.
Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama