WTwese dufite uruhare mu guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo turengere ubuzima bw’abaturage bacu. Twese turasabwa guhana intera igihe turi kumwe n’abandi, tukaguma mu rugo kandi tukirinda gukoranaho.
Umuntu wese wakoreye urugendo mu bihugu byagaragayemo icyorezo cya COVID-19 cyangwa umuntu wese wahuye n’uwanduye iyo ndwara.
Umuntu wese ufite ibimenyetso by’ingenzi ari byo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.
Guma mu rugo
Siga intera ya metero imwe hagati yawe n’uwo muri kumwe
Ntiwemerewe gusurwa mu rugo iwawe
Ntiwemerewe gukoresha ibikoresho byo kumeza bimwe hamwe n’abandi, nk’icyuma, ikiyiko, ikanya, icyuma, agatambaro n’ibindi bikoresho by’umuntu ku giti cye
Jya mu bwogero nyuma y’abandi, nurangiza ubusukure neza
Karaba intoki kenshi n’amazi ashyushye n’isabuni