Amakuru Agenewe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu Rwanda, Leta yashyizeho ingamba zikurikira ku bava mu mahanga:
  • Abantu bose binjira mu Rwanda bavuye mu mahanga bagomba kuba bafite icyemezo cyerekana ko batanduye COVID-19. Ibipimo byemewe ni ibyo bita mu cyongereza “SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction” (RT-PCR) biba byapimwe umuntu mu masaha 120 mbere yuko ahaguruka ( ni ukuvuga ko upimwa hanyuma ugahabwa ibisubizo mu minsi 5 mbere yuko utangira urugendo mu ndege). Icyo cyemezo kigomba kugaragaza igihe wapimiwe n’ubwoko bw’igipimo bagukoreye (RT-PCR) kuko ntitwakira bya bipimo batanga igisubizo ako kanya (RDT's).
  • Turagusaba kuzuza ifishi y’abinjira n’abasohoka no gushyira kuri murandasi icyemezo cya COVID-19. Iyo fishi yagenewe abinjiira n’abasohoka mu Rwanda wayisanga ku rubuga rwa: www.rbc.gov.rw.
  • Abagenzi bose binjira cyangwa banyuze mu Rwanda ariko bakomereje ahandi bapimwa umuriro hanyuma bakabapima COVID-19 bwa kabiri kugira ngo bahamye cya gisubizo kigaragaza ko wa mugenzi atanduye COVID-19 cyasohotse ubwo yapimwaga agiye guhaguruka.
  • Abagenzi bose binjiye bagomba kumara amasaha 24 muri hoteli yateganyijwe bategereje igisubizo cy’ikizamini gikurikira icyo bapimwe mbere yuko baza mu Rwanda.
  • Leta y’u Rwanda yumvikanye n’amahoteli gushyiraho ibiciro bidasanzwe abagenzi bazajya bishyura igihe bategereje igisubizo cy’ikizamini cya COVID-19. Iyo umugenzi amaze kubona igisubizo ariko agahitamo kuguma muri ya Hoteli, icyo gihe yishyura hoteli ku giciro gisanzwe.
  • Igiciro hoteli itanga kuri abo bagenzi kiba gikubiyemo byose harimo no gufungura gatatu ku munsi) iyo umukiriya afashe amafunguro incuro ziri munsi y’eshatu, icyo gihe nta mafaranga asubizwa. Ariko iyo arengeje ya mafunguro atatu yemerewe, ibirenzeho abyishyura ku ruhande (ongeraho urutonde rw’amahoteli)

Buri muntu wese winjiye mu Rwanda aje mu ndege agomba kujya muri imwe muri Hoteri zatoranyijwe , akamaramo nibura amasaha 24.

Iyo ageze muri hoteri, agomba kubahiriza ibi bikurikira:

  • Intambwe ya mbere : Bagupima COVID-19 ku madolari y’Amerika 60 ( serivisi y’ubuvuzi ni amadolari 10 naho ikizamini ni amadolari 60) kandi hari itsinda ry’abaganga rizagufasha nuramuka ugize ikibazo. Ku bindi bisobanuro bijyanye n’uko wishyura ikizamini cya COVID-19 wasura urubuga rwa:www.rbc.gov.rw
  • Intambwe ya 2: Ugomba gutegereza igisubizo ushyikirizwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telefoni cyangwa email, igisubizo kiboneka mu masaha 24 uhereye igihe bagufatiye ibizamini.
  • Intembwe ya 3 : Niba bagupimye bagasanga utaranduye, uhita uva muri hoteri cyangwa ugahitamo kuhaguma ariko ukishyura ku biciro bya hoteri bisanzwe.
  • Intambwe ya 4: Niba urwaye COVID-19 cyangwa bagupimye bagasanga warayanduye ( kabone n’ubwo waba udafite ibimenyetso) uri ku butaka bw’u Rwanda, bazakuvura nk’uko amabwiriza y’igihugu yo kwita ku banduye COVID-19 abiteganya kugeza igihe ukiriye burundu, wivuje ku mafaranga yawe. Ni yo mpamvu dushishikariza abagenzi kugira ubwishingizi mpuzamahanga bwo kwivuza.

  • Abantu bose basohotse mu Rwanda bagiye mu mahanga bagomba kuba bafite icyemezo cyerekana ko bipimishije COVID-19 kandi ko ari bazima. Ibipimo byemewe ni ibyo bita mu cyongereza SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR) biba byapimwe umuntu mu masaha 120 mbere yuko ahaguruka ( ni ukuvuga ko upimwa hanyuma ugahabwa ibisubizo mu minsi 5 mbere yuko utangira urugendo mu ndege). Icyo cyemezo kigomba kugaragaza ubwoko bw’igipimo bagukoreye (RT-PCR) kuko ntitwakira bya bipimo bitanga igisubizo ako kanya bita (RDT’s). Turashishikariza abagenzi kwishyura ibizamini bafatwa mu masaha 48 mbere yo guhaguruka bifashishije urubuga rwacu www.rbc.gov.rw
  • Abagenzi baturutse mu bihugu by’abaturanyi bateganya gufatira indege mu Rwanda, bapimwa ibimenyetso bakigera ku mupaka hanyuma bakerekeza kuri hoteli yateganyijwe aho bapimwa COVID-19. Basabwa kugera kuri ya hoteri mu gihe cy’amasaha 72 mbere yuko batangira urugendo rwabo. Bagomba kumara amasaha 48 bategerereje igisubizo muri ya hoteri. Bazabapima ku madolari y’Amerika 60 ,hari itsinda ry’abaganga rigomba kubitaho igihe bibaye ngombwa. ( Serivisi y’ubuvuzi igura amadolari 10 naho ikizamini ni amadolari 60
  • Niba bagupimye bagasanga waranduye COVID-19 bazakuvura nk’uko amabwiriza y’igihugu yo kwita ku banduye COVID-19 abiteganya kugeza igihe ukiriye burundu, ariko byose ukabyiyishyurira. Ku bijyanye no guhindura amatariki umugenzi azafatira indege, agomba kubyumvikanaho n’isosiyete y’indege. Turashishikariza abanyamahanga kugira ubwishingizi mpuzamahanga bwo kwivuza.

Abantu bose bagomba kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 nkuko zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima harimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ya metero imwe nibura igihe uri kumwe n’abandi. Ku bindi bisobanuro ku mabwiriza yo kwita no kuvura abanduye COVID-19.

Emergency Contact Information

Wahamagara iyi nimero itishyurwa: 114
Abakozi ba RBC bakorera ku kibuga k’indege 24/7: (+250) 784007072
Email: covid@rbc.gov.rw
Twongeye kubashimira ku bufatanye mwatugaragarije mu kurwanya COVID-19.

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama