Amabwiriza umuntu ugannye ivuriro mu gihe k’icyorezo cya COVID-19

Niba ufite ibimenyetso bya COVID-19 ( kugira umuriro, inkorora, guhumeka nabi, kugira umunaniro, kudahumurirwa, no kubura ubushake bwo gufungura—ushobora guhamagara nimero itishyurwa 114 cyangwa ivuriro rikwegereye mbere yo kujyayo. Ibyo bituma bafata ingamba zidasanzwe zirimo kukohereza ahantu hihariye kugira ngo barinde abo mwahura kwandura.

Mu mavuriro yacu duharanira ko dushyize imbere ubuzima bwiza n’umutekano w’abarwayi, abakozi, abadusura n’abaturage muri rusange.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima byashyizeho amabwiriza mashya agamije kugabanya ibyago byo kwandura COVID-19.

  • Umuntu wese uje kwivuza bahita bamupima umuriro akinjira ku ivuriro, agomba kuba yambaye agapfukamunwa kandi agakaraba intoki. Ugomba kwambara agapfukamunwa kagera ku mazuru.
  • Umuntu uje kwivuza kwa muganga agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo ibi bikurikira:
    • Kwambara agapfukamunwa buri gihe.
    • Guhana ntera buri gihe iyo uri kumwe n'abandi.
    • Gukaraba intoki kenshi—niba nta sabuni cyangwa amazi meza, wakoresha arukoro yabugenewe iba iri ahantu hatandukanye mu ivuriro.
    • Kwirinda gukoresha impapuro, ukishyura ukoresheje ikoranabuhanga ( amavuriro agomba korohereza abayagana kuyishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa kwishyurana bohererezanya amafaranga ku makonti)
  • Nubwo abarwayi bagira ababaherekeza cyangwa abarwaza, barashishikarizwa guherekezwa igihe ari ngombwa cyane—nk’igihe umurwayi ari umwana cyangwa umuntu ubana n’ubumuga n’abandi.

  • Iyo bishoboka wa muntu ugomba gufasha umurwayi ntibagomba kumuhindura kugeza igihe umurwayi azakirira
  • Umuntu ufite bimwe mu bimenyetso bya COVID-19 ntiyemerewe gusura umurwayi ahubwo yishyira mu kato.
  • Abarwaza bashobora kugira ibyago byo kwandura/kwanduza COVID-19 mu mavuriro cyangwa aho batuye. Igihe utoranya umuntu wita ku murwayi, ugomba guteganya uko yarindwa kwandura COVID-19.

  • Hari za politiki zagiye zivugururwa mu mavuriro atandukanye. Niba abantu bemerewe gusura abarwayi, bagomba kwemerera bake akaba ari bo binjirira icyarimwe kandi bagahora bambaye udupfukamunwa twabo
  • Abantu baje gusura abarwayi binjirira ahantu habagenewe ku ivuriro.
  • Abantu baje gusura abarwayi bapimwa umuriro bakigera ku muryango w’ivuriro kandi bagahora bambara udupfukamunwa ndetse bakanakaraba intoki. Bagomba kwambara agapfukamunwa kugera ku mazuru.
  • Abasura abarwayi ntibemerewe gusura abantu bafite ibyago byo kuzahazwa cyane n’indwara ya COVID-19.
  • Amasaha yo gusura abarwayi agomba kuba make bishoboka. Muri ayo masaha binjiza abantu bake bake kandi bakahamara igihe kigufi gishoboka. Abagana ibitaro birinda kugendagenda ahantu hose mu ivuriro.
  • Umuntu umwe gusa ni we wemerewe gusura umurwayi umwe mu bitaro.
  • Abasura abarwayi ntibemerewe guhurira ahantu hamwe icyarimwe mu bitaro cyangwa ku ivuriro.
  • Niba umuntu aje gusura umurwayi yinjiye mu ivuriro batamupimye umuriro, cyangwa atubahirije amabwiriza akurikizwa mu bitaro, ntiyemererwa kwinjira mu ivuriro

Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma amabwiriza mashya n’andi makuru kuri COVID-19, sura urubuga rwa RBC www.rbc.gov.rw

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama