Uko Wakwirinda COVID-19 Igihe Uri Mu Nama No Mu Mahugurwa

Uko ugenda uhura n'abantu benshi mukamarana igihe kirekire ni ko wongera ibyago byo kwandura COVID-19. Dushingiye ku mabwiriza aheruka gutangwa na Minisiteri y’Ubuzima n'Ikigo k'igihugu gishinzwe ubuzima ajyanye no kurwanya COVID-19, hari ingamba nyinshi zafashwe zigamije kugabanya ibyago byo kwandura igihe abantu bateraniye mu nama.

Dushingiye ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 27 Ukwakira 2020, abantu bagiye guteranira hamwe nk'abari mu bukwe batarengeje abantu 75 ntibagisabwa kwipimisha COVID-19.

  • Gukora inama ihuriza hamwe abantu benshi cyangwa amahugurwa bikorwa iyo ayo mahugurwa atakorerwa ku ikoranabuhanga cyangwa inama zisanzwe zidashoboka.
  • Kugabanya umubare w’abitabira inama ku buryo yitabirwa n’abantu ba ngombwa.
  • Gukora amahurwa cyangwa inama zikabera hanze igihe bishoboka.
  • Gukorera inama imbere mu cyumba kinini kirimo icyuma kizana akayaga kandi bagafungura amadirishya.
  • Gukorera inama ahantu hatuma abayitabiriye bose bakwirwamo ariko ntibarenge 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu muri icyo cyumba
  • Gushyiramo intebe n’ameza ku buryo hagati y’umuntu n’undi hajyamo intera ya metero 2.
  • Ahakiriye inama hagomba kugira aho bakarabira intoki henshi ( ku muryango, mu bwiherero).

  • Kumenyesha abatumiwe mu nama ko abafite ibimenyetso bya COVID-19 batazemererwa kwitabira iyo nama, ahubwo bagashishikarizwa kuguma mu rugo iyo bumva batameze neza.
  • Umuntu wese witabiriye inama agomba gupimwa ibimenyetso bya COVID-19 buri gitondo ( umuriro, inkorora, guhumeka nabi, kudahumurirwa no gutakaza ubushake bwo kurya).

  • Gukaraba intoki umuntu akinjira ahabera inama no kubakangurira kubikora kenshi.
  • Guhora bambaye agapfukamunwa.
  • Kubahiriza intera nibura ya metero imwe

Ibikoresho ( mikoro, telefoni, n’ibindi) ntibigomba gukoreshwa n’umuntu urenze umwe. Iyo ibyo bidashoboka, umuntu akora ku gikoresho yabanje gukaraba arukoro yabugenewe kandi akanayisiga icyo gikoresho yifashisha.

  • Gukaraba intoki mbere yo gufata amafunguro n'icyo kunywa
  • Kugaburira abantu ibyo kurya bifunitse mu gapaki aho kubibaha ku masahani
  • Igihe ubagaburiye amafunguro afunitse mu gakarito, abateka bagomba kuba bapimwe ko nta bimenyetso bya COVID-19 bafite kandi bakubahiriza za ngamba zo kwirinda.
  • Kubusanya amasaha y'ibiruhuko kugira ngo abantu badahurira hamwe ari benshi
  • Gufatira amafunguro n'ikiruhuko hanze y'icyumba k'inama.

  • Kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 (kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki , no guhana intera hagati y’abantu)

Ibyago byo kwandura biri hasi: Gukora ibikorwa byinshi, inama n’ibindi bihuza abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibyago byo kwandura ntibikabije: Guhurira mu matsinda y’abantu mato kandi abantu bagahurira hanze aho abantu baturutse mu ngo zitandukanye bahana intera nibura ya metero 2 , bakambara udupfukamunwa, ntibakoreshe ibikoresho bimwe kandi bakaba baturutse ahantu hamwe ( urugero: umudugudu umwe, akagari kamwe).

Ibyago byo kwandura biri hejuru: Guhurira hamwe abantu atari benshi cyane ariko abantu bagahana intera ya metero 2 kandi abitabiriye inama baturutse hanze y’akarere kabereyemo inama.

Ibyago byo kwandura biri hejuru cyane: Guhurira hamwe abantu ari benshi cyane ku buryo abantu badashobora guhana intera ya metero 2; abitabiriye inama baturutse kure y’ahabera inama.

Ku bindi bisobanuro wasoma amabwiriza mashya n’andi makuru kuri COVID-19, sura urubuga rwa RBC www.rbc.gov.rw

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama