Wakora iki iyo upimwe ugasanga waranduye COVID-19 ?

Abantu benshi bakunze kugaragaza ibimenyetso byoroheje kandi bakurikiranirwa kure bagakirira mu rugo batavuwe.

  • Niba waranduye, ntuhagarike umutima, guma mu rugo kandi wishyire mu kato ntiwegere abandi mubana cyane cyane abashobora kwibasirwa n’indwara kurusha abandi ( abakecuru n’abasaza cyangwa abandi bafite uburwayi bukomeye); irinde kwakira abagusura igihe wishyize mu kato; hagarika gahunda zose wari ufite kugeza igihe uzakirira.
  • Niba ugize aho ujya ( urug. Uvuye kwa muganga/aho bagupimiye ujya mu rugo), ugomba kwambara agapfukamunwa, ukubahiriza intera ya metero 1 igihe uri ahantu hari abantu benshi, ugakaraba intoki kenshi, kandi ugasukura ahantu hose wakoze ukoresheje amazi n’isabuni cyangwa arukoro yabugenewe.
  • Abantu bose mubana bagomba kwipimisha COVID-19 ku ivuriro ribegereye ( ku kigo nderabuzima) cyangwa ku ivuriro ryigenga.
  • Abo mu bana mu rugo bagomba kubahiriza batajenjetse amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ( kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki kenshi.)
  • Itsinda rishinzwe kurwanya COVID-19 rihora rivugurura ikoranabuhanga ribafasha gukurikirana abarwayi bakoresheje uburyo bwa elegitoroniki igezweho nka Weltel, kandi turakwizeza ko uzakurikiranwa n’itsinda rikomeye kugira ngo ushobore gukira vuba cyane COVID-19
  • Gerageza kugira ibitekerezo biguteza imbere hanyuma witabire udukorwa tukunezeza nko gusoma ibitabo no kumva radiyo.Nubwo igihe uri mu kato udashobora guhura n’abandi imbonankubone ushobora guhura nabo ukoresheje ikoranabuhanga ufite hafi yawe.
  • Nyuma y’iminsi 14 uri mu rugo, bashobora kukwemerera gusohoka. Itsinda ry’abaganga rizakohereza ku ivuriro rikwegereye ( irya Leta cyangwa iry’igenga) kugira ngo bagukorere ikizamini cyo kureba niba warakize

Kuko COVID-19 nta muti igira, hari imiti wafata kugira ngo ihangane na bya bimenyetso by’indwara byoroheje:

  • Ushobora gufata imiti ivura ibicurane kugira ngo uhangane n’ibimenyetso byoroheje nka parasetamol, vitamine C, imiti yo kugabanya ibibazo byo mu muhogo nka (strepsils losanges), imiti irwanya indwara zifata mu mazuru (umuti w’amazi wa payidotere n’ibindi) hamwe n’inkorora (umuti w’amazi wa broncalene, ascoril n’ibindi).
  • Ugomba gukurikiza amabwiriza y’umuganga wakuvuye cyangwa umufarumasiye
  • Abaganga bashobora kukwandikira antibiyotike banywa ibinini bya augmentin kugira ngo bakuvure niba ufite umuriro udakira cyangwa se niba ufite impungenge ko ushobora kurwara “umusonga”.

  • Ugomba gufata indyo yuzuye ( irimo imbuto n’imboga nyinshi) kandi ukanywa amazi menshi ( ku muntu mukuru: litiro 2-3 z’amazi ku munsi).
  • Ku mafunguro y’ingenzi, ugomba kwirinda ibinyobwa/ibiribwa bikonje cyangwa bigoye kugogora, ibande ku mafunguro yoroheje kandi afite intungamubiri nk'isupu ishyushye cyangwa imvange y'imboga zigisoromwa ukuye ako kanya mu busitani bwawe cyangwa ku isoko rikwegereye.
  • Ugomba gufata ibiribwa n’ibinyobwa bikungahaye kuri vitamine C nk’icyayi kirimo indimu cyangwa umutobe ukozwe ako kanya, hamwe na tangawizi ku bantu bayikunda.
  • Irinde kurya ibiryo birimo ibirungo kuko bishobora gutuma uribwa mu gifu.
  • Ushobora gufata icyayi n’ubuki cyangwa amata ashyushye n’ubuki bitewe n’ibyo ukunda. Nubwo ibi binyobwa bishyushye bidashobora kwica iyo virusi mu buryo butaziguye, twibuke ko icyo bidufasha ari ukugabanya ibimenyetso kandi ugakomeza ukagira amazi mu mubiri ndetse bikongerera umubiri imbaraga zo guhangana n’indwara.

  • Nubwo utagomba buri gihe kuba uryamye, ugomba kuruhuka bihagije; ukirinda gukora cyane kuko iki gihe ari cyo gihe cyo kureka umubiri wawe ukagarura imbaraga kugira ngo ukire.
  • Irinde gufata ibinyobwa bisembuye n’itabi kuko bishobora gutuma urwara ukaremba
  • Ugomba gukora imyitozo ngororamubiri iringaniye ahantu wahisemo mu rugo; gukora imyitozo mu gihe k’iminota 30 buri munsi irahagije kugira ngo ukomeze ugire imbaraga. Ugomba kuyikorera hanze ariko hatagerwa n’abo mubana kugira ngo utabanduza.

Ugomba kuba ufite terefone z'umujyanama w’ubuzima mu gace utuyemo, umuyobozi w’Isibo n'uw’Akagari, kuko na bo bashinzwe kurwanya COVID-19 mu Rwanda. Urashishikarizwa cyane guhora utanga amakuru y’uko umerewe buri munsi kugira ngo bakemure ibibazo byose waba ufite. Ushobora kuvuga incuro wifuza ko abagukurikirana buri munsi baguhamagara kuri telefoni. Ubu kuvura COVID-19 mu Rwanda byegerejwe abaturage kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu, kandi Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bakorana cyane n’izi nzego zikwegereye kugira ngo urusheho kumva utekanye kandi ukire vuba iki cyorezo cya COVID-19.

  • Ushobora guhamagara umuhuzabikorwa w’ubuvuzi bwo mu ngo kuri telefoni 0789198119 cyangwa ku murongo utishyurwa 114 kugira ngo uhabwe ubufasha amasaha 24/24 iminsi 7/7.
  • Igihe ugize ibimenyetso by’indwara bidasanzwe nko kugira umuriro utagabanyuka, guhumeka nabi, gukorora cyane cyangwa ikindi kibazo cyose cy’uburwayi wahura na cyo. Niba ugize ikibazo gikomeye cy’uburwayi ugomba guhamagara za nimero zitishyurwa cyangwa abaganga kugira ngo baze bagutabare.
  • Turiguhangana n’indwara abahanga bagishakisha kumenya ibyayo, ntiturasobanukirwa iyi virusi ku buryo budasubirwaho. Abashakashatsi bacu bahura buri cyumweru kugira ngo bahanahane amakuru ajyanye n’ubumenyi bugezweho ashobora kugirira abaturage akamaro. Kugeza ubu tuzi neza ko hari ibimenyetso bishobora gukomeza kugaragara kabone n’iyo iyo virusi yaba yarashize mu mubiri nko kudahumurirwa, kugira ikizibakanwa bishobora kugenda biza nyuma y’amezi runaka.
  • Tuzi neza ko hari ibihuha byinshi bivugwa ku ndwara ya COVID-19 binyura ku mbuga nkoranyambaga, turabasaba kutubahiriza ibivugwa byose bidaturutse mu nzego z’ubuzima.
  • Turagusaba guhora usura urubuga rwa RBC (www.rbc.gov.rw) na twitter ya RBC kuko ni ho tugenda dutangariza amakuru agezweho n’uko ubumenyi bugenda butera imbere. Icya mbere na mbere duharanira ni uko ugira ubuzima buzira umuze.
Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama