Ugomba kuba ufite terefone z'umujyanama w’ubuzima mu gace utuyemo, umuyobozi w’Isibo n'uw’Akagari, kuko na bo bashinzwe kurwanya COVID-19 mu Rwanda. Urashishikarizwa cyane guhora utanga amakuru y’uko umerewe buri munsi kugira ngo bakemure ibibazo byose waba ufite. Ushobora kuvuga incuro wifuza ko abagukurikirana buri munsi baguhamagara kuri telefoni. Ubu kuvura COVID-19 mu Rwanda byegerejwe abaturage kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu, kandi Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bakorana cyane n’izi nzego zikwegereye kugira ngo urusheho kumva utekanye kandi ukire vuba iki cyorezo cya COVID-19.
- Ushobora guhamagara umuhuzabikorwa w’ubuvuzi bwo mu ngo kuri telefoni 0789198119 cyangwa ku murongo utishyurwa 114 kugira ngo uhabwe ubufasha amasaha 24/24 iminsi 7/7.
- Igihe ugize ibimenyetso by’indwara bidasanzwe nko kugira umuriro utagabanyuka, guhumeka nabi, gukorora cyane cyangwa ikindi kibazo cyose cy’uburwayi wahura na cyo. Niba ugize ikibazo gikomeye cy’uburwayi ugomba guhamagara za nimero zitishyurwa cyangwa abaganga kugira ngo baze bagutabare.
- Turiguhangana n’indwara abahanga bagishakisha kumenya ibyayo, ntiturasobanukirwa iyi virusi ku buryo budasubirwaho. Abashakashatsi bacu bahura buri cyumweru kugira ngo bahanahane amakuru ajyanye n’ubumenyi bugezweho ashobora kugirira abaturage akamaro. Kugeza ubu tuzi neza ko hari ibimenyetso bishobora gukomeza kugaragara kabone n’iyo iyo virusi yaba yarashize mu mubiri nko kudahumurirwa, kugira ikizibakanwa bishobora kugenda biza nyuma y’amezi runaka.
- Tuzi neza ko hari ibihuha byinshi bivugwa ku ndwara ya COVID-19 binyura ku mbuga nkoranyambaga, turabasaba kutubahiriza ibivugwa byose bidaturutse mu nzego z’ubuzima.
- Turagusaba guhora usura urubuga rwa RBC (www.rbc.gov.rw) na twitter ya RBC kuko ni ho tugenda dutangariza amakuru agezweho n’uko ubumenyi bugenda butera imbere. Icya mbere na mbere duharanira ni uko ugira ubuzima buzira umuze.